Ku wa Gatanu, tariki ya 16 Ukwakira
Ntugashukwe n’uwo mugore, kandi ntukamukurikire.—Imig. 7:25.
Ibyo Salomo yanditse, bigaragaza ibintu bishobora kuba ku mugaragu wa Yehova uwo ari we wese. Ashobora gusanga yakoze icyaha gikomeye, maze wamubaza akavuga ko na we atazi uko byagenze, ko byabaye mu buryo “butunguranye.” Ariko nyuma yaho, iyo atekereje yitonze asanga hari imyanzuro idakwiriye yagiye afata yatumye akora icyo cyaha. Imwe muri iyo myanzuro ishobora kuba ari ukugira incuti mbi, imyidagaduro idakwiriye, kujya ahantu hadakwiriye, yaba yagiyeyo imbonankubone, cyangwa akoresheje interinete. Nanone uwo muntu ashobora kuba yararetse gusenga, gusoma Bibiliya, kujya mu materaniro cyangwa kubwiriza. Nk’uko byagendekeye umusore uvugwa mu Migani, imyanzuro mibi yagiye afata ni yo yatumye akora icyaha. Bitwigisha iki? Nubwo twirinda icyaha, tugomba no kwirinda ibintu byatuma tugikora. Ibyo ni byo Salomo yagaragaje amaze kuvuga inkuru y’umusore n’umugore w’indaya.—Mat. 5:29, 30. w24.07 29:10-11
Ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Ukwakira
Twahawe ubutunzi bw’agaciro, nubwo twe tumeze nk’ibikoresho bikozwe mu ibumba.—2 Kor. 4:7.
Ubwo butunzi ni ubuhe? Ni umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza buzatuma abantu babona ubuzima (2 Kor. 4:1). Naho se ibikoresho bikoze mu ibumba ni ibihe? Ibyo bikoresho bigereranya abagaragu b’Imana, bageza ubutumwa bwiza ku bandi. Mu gihe cya Pawulo, abacuruzi bakoreshaga inzabya z’ibumba cyangwa ibibindi, kugira ngo batware ibintu by’agaciro urugero nk’ibyokurya, divayi n’amafaranga. Yehova na we, yaduhaye inshingano yo gutangaza ubutumwa bwiza bw’agaciro kenshi. Yehova aradufasha, tukabona imbaraga dukeneye kugira ngo dutangaze ubwo butumwa uko bikwiriye. Hari igihe dushobora gutinya ko abantu batazakira ubutumwa bwiza tubagezaho cyangwa tugatinya ko baturwanya. Twakora iki ngo ntidukomeze kugira ubwoba? Reka turebe isengesho intumwa zavuze igihe bazibuzaga kubwiriza. Aho gukomeza kugira ubwoba ngo zireke kubwiriza, zasenze Yehova zimusaba ko aziha gukomeza kuvuga zifite ubutwari. Yehova yahise asubiza iryo sengesho (Ibyak. 4:18, 29, 31). Natwe niba hari igihe tujya dutinya abantu, tujye dusenga Yehova adufashe gukunda abantu cyane, bitume tutagira ubwoba bwo kubwiriza. w24.04 16:8-9
Ku Cyumweru, tariki ya 18 Ukwakira
Papa wacu uri mu ijuru, izina ryawe niryezwe.—Mat. 6:9.
Urukundo dukunda Yehova rutuma tweza izina rye. Tuba twifuza kubwira abandi ko ibinyoma Satani yavuze kuri Yehova nta shingiro bifite (Intang. 3:1-5; Yobu 2:4; Yoh. 8:44). Iyo turi mu murimo wo kubwiriza, tuba twifuza kubwira abatwumva bose uwo Yehova ari we n’imico ye. Twifuza ko abantu bose bamenya ko umuco w’ingenzi umuranga ari urukundo, ko igihe cyose akora ibihuje n’ubutabera kandi ko Ubwami bwe buri hafi gukuraho imibabaro yose, maze abantu bakabona amahoro n’ibyishimo (Zab. 37:10, 11, 29; 1 Yoh. 4:8). Iyo tuvuganira Yehova mu murimo wo kubwiriza tuba tweza izina rye. Nanone dushimishwa no kubaho tugaragaza ko turi Abahamya ba Yehova koko. w24.05 20:12