Ku wa Gatatu, tariki ya 15 Mata
Mukundane.—Yoh. 15:12.
Abagaragu ba Yehova bakunda gufashanya (2 Kor. 8:4). Icyakora hari igihe biba bisaba kugira ubutwari. Urugero, iyo intambara iteye, abasaza b’itorero bo muri ako gace bafasha abavandimwe na bashiki bacu, bakabatera inkunga, bakabahumuriza bakoresheje Bibiliya kandi bakabaha ibyo bakeneye. Urukundo abasaza bakunda abagize itorero, ni rwo rutuma bashyira ubuzima bwabo mu kaga kugira ngo babafashe kubona ibyo bakeneye. Mu bihe nk’ibyo, tuba tugomba gukomeza kunga ubumwe. Ubwo rero, tujye dukurikiza amabwiriza duhabwa n’ibiro by’ishami by’aho dutuye (Heb. 13:17). Abasaza b’itorero bakwiye kujya basuzuma buri gihe amabwiriza bahabwa arebana no kwitegura ibiza, n’amabwiriza y’umuryango wacu atumenyesha icyo twakora mu gihe habaye ibiza (1 Kor. 14:33, 40). Tujye tugira ubutwari ariko tugire n’amakenga (Imig. 22:3). Jya ubanza utekereze mbere yo kugira icyo ukora. Ntugashyire ubuzima bwawe mu kaga bitari ngombwa. Tujye twishingikiriza kuri Yehova. Ashobora kugufasha ugatabara abavandimwe bawe, bitabaye ngombwa ko uhatakariza ubuzima. w24.07 4 par. 8; 5 par. 11
Ku wa Kane, tariki ya 16 Mata
Yehova mu byago byanjye nakomeje kugutakambira, . . . naragutabaje uranyumva.—Zab. 18:6.
Umwami Dawidi yari azi Yehova neza, kandi yamusabaga ko amufasha. Ubwo abanzi ba Dawidi bamuhigaga, harimo n’Umwami Sawuli, yasenze Yehova kugira ngo amufashe. Igihe Imana yasubizaga isengesho rya Dawidi maze ikamukiza, yaravuze ati: “Yehova uri Imana nzima” (Zab. 18:46). Ayo magambo yavuze, ntashaka kugaragaza gusa ko Yehova ari Imana iriho. Hari igitabo cyavuze ko Dawidi yashakaga kugaragaza ko yiringira Yehova kandi ko yabonaga ko ari “Imana iriho, ihora yiteguye gufasha abagaragu bayo.” Dawidi yari azi neza ko Imana izi ibimubaho, kandi ko yari yiteguye kumufasha. Ibyo byaramuhumurije, bituma akomeza kuyikorera no kuyisingiza (Zab. 18:28, 29, 49). Kuba twemera ko Yehova ari Imana nzima, bishobora kudufasha kumukorera tubigiranye umwete. Bizatuma tubona imbaraga zo kwihanganira ibigeragezo kandi tugire icyifuzo cyo gukomeza kumukorera n’imbaraga zacu zose. Nanone bizatuma twiyemeza gukomeza kuba incuti ze. w24.06 20-21 par. 3-4
Ku wa Gatanu, tariki ya 17 Mata
Ntihakagire ubashuka mu buryo ubwo ari bwo bwose.—2 Tes. 2:3.
Ibyo Pawulo yandikiye Abakristo b’i Tesalonike bitwigisha iki? Mu gihe twumvise ikintu kidahuje n’ibyo twize muri Bibiliya, cyangwa tukumva inkuru irimo gukabiriza ibintu, tugomba gushishoza. Urugero, mu cyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti, abanzi bacu bigeze gukwirakwiza ibaruwa, byavugwaga ko iturutse ku cyicaro cyacu gikuru. Iyo baruwa yashishikarizaga bamwe mu bavandimwe gushinga undi muryango utandukanye n’uw’Abahamya ba Yehova. Nanone iyo baruwa wabonaga isa n’iy’umuryango wacu. Ariko abavandimwe b’indahemuka ntibemeye ibivugwamo. Babonye ko ubutumwa bwari muri iyo baruwa budahuje n’inyigisho z’ukuri bari barigishijwe. Muri iki gihe, hari igihe abanzi b’ukuri bakoresha ikoranabuhanga rigezweho kugira ngo badushuke, kandi batume ducikamo ibice. Aho kugira ngo duhangayike ‘dutakaze ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu,’ dushobora gufata ingamba zo kwirinda. Ibyo twabikora dutekereza twitonze ku byo twumvise cyangwa ibyo dusomye, tukareba niba bihuje n’ukuri twigishijwe.—2 Tes. 2:2; 1 Yoh. 4:1. w24.07 12 par. 14-15